Karyamyenda :

Habayeho umuntu agakunda kurya imyenda.

Umunsi umwe, asanga ingwe yiyiciye ihene, arayibwira, ati «jyewe mfite ihene nyinshi, mpa akanyama, na njye nzakwishyura.»

Ingwe ntiyashidikanya, ndetse imuha uruhande rwose.

Undi munsi ajya mu rufunzo hafi y'uruzi guhambira imiganda y'inkorogoto, ahageze ahasanga ingona yishe inka.

Nuko abwira iyo ngona ati «reka dusangire iyi nka, na njye nzakwishyura.»

Ya ngona iremera baragabana. Hashize iminsi ya ngwe iza kumwishyuza, ayibwira ko izagaruka hanyuma.

Ngo asubire ku ruzi, ya ngona na yo iramufata iti «nyishyura».

Arayibwira ati «ejo uzaryame ahangaha, nzayizana, na we uyigire uko ushaka»

Iramureka aragenda. Ngo agere imuhira, asanga ya ngwe yaruhagazemo, iti «jyewe rero, sinsiga ntakwishe.»

Wa muntu na we, ati «oya, ndeka irya none, ejo uzagaruke.»

Ngo bucye, igaruka kumwishyuza.

Arayibwira, ati «jya hariya hafi y'uruzi, ni ho nayishyize narangije kuyica.

Naho arayereka aho yari yasize ya ngona. Ya ngwe iramanuka no ku ruzi.

Igeze aho yagombaga gusanga ihene, ingona yari yihishe mu byatsi iba yayibonye nk' ejo, irasimbuka irayifata, irayica iti «birarangiye wa mugabo ntiyambeshye.»

Imaze kubaga, uruhu iruha wa mugabo, na we arugura inka ebyiri zose. Akira ya myenda ye atyo.

«Akaryamyenda gashima kishyuye.»

Sinjye wahera hahera umugani!

Byakuwe:Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 3, Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004, P.77; Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.


Urundi rutonde
Amaco y'inda (1) :
Umugani wa cacana (1) :
Ruhato n'agasamuzuri (1) :
Imana iruta imanga (1) :
Utazi ubwenge ashima ubwe :
Ngoma ya sacyega (1) :
Umugani wa Ngunda (1) :
Umukobwa wo mu gisabo (1) :
Ngarama na Saruhara (1) :
Ikirura n'umwana w'intama :
Umugani wa Nyiranda (1) :
Umugani w'ubushwiriri (1) :
Urwango rw'injangwe n'imbeba :
Umunebwe n'Umunyabwira :
Karyamyenda :
Imbwa n'igisambo :
Umusaza n'abuzukuru be (1) :
Uburyarya bwa bakame (1) :
Umugore w'umutindi nyakujya (1) :
Nyiramwiza (1) :
Umugani wa ndabaga (1) :
Umurage w'abavandimwe batatu (1) :
Umugani wa Nyarubwana (1) :
Umugani wa Nyashya na Baba (1) :
Imbeba y'inyamerwe :
Umugani w'uruyongoyongo :
Ugiye iburyasazi :
Umwana w'ingayi :
Inzozi z'umuntu w'umukene (1) :
Ikirura na Bwiza (1) :
Biraro Mutemangando (1) :
Umugani wa Ngunda (2) :
Umugani wa Ngunda (3) :
Umugani wa Ngunda (4) :
Umugani wa Ngunda (5) :
Umugani wa Ngunda (6) :
Amaco y'inda (2) :
Biraro Mutemangando (2) :
Ikirura na Bwiza (2) :
Imana iruta imanga (2) :
Inzozi z'umuntu w'umukene (2) :
Ngarama na Saruhara (2) :
Ngarama na Saruhara (3) :
Ngoma ya sacyega (2) :
Nyiramwiza (2) :
Ruhato n'agasamuzuri (2) :
Uburyarya bwa bakame (2) :
Uburyarya bwa bakame (3) :
Umugani w'ubushwiriri (2) :
Umugani wa cacana (2) :
Umugani wa ndabaga (2) :
Umugani wa Nyarubwana (2) :
Umugani wa Nyarubwana (3) :
Umugani wa Nyashya na Baba (2) :
Umugani wa Nyashya na Baba (3) :
Umugani wa Nyashya na Baba (4) :
Umugani wa Nyiranda (2) :
Umugore w'umutindi nyakujya (2) :
Umugore w'umutindi nyakujya (3) :
Umukobwa wo mu gisabo (2) :
Umukobwa wo mu gisabo (3) :
Umurage w'abavandimwe batatu (2) :
Umusaza n'abuzukuru be (2) :
Ngoma ya sacyega (3) :